Abanyarwanda bavuga ko uburere buruta ubuvuke. Ni ukuri kudasubirwaho ko imyitwarire umuntu agira ahanini iba ifite imizi mu burere yahawe, n'ubuzima yaciyemo.
Tubashije gucukumbura
uburyo umuntu cyangwa abantu runaka babayeho, uburere bahawe n'amateka yabo yihariye, byadufasha kumva imyitwarire idasanzwe runaka tubabonana, ntitubashe guhita tubyiyumvisha.
Ingero:
- Kwiyahuza ibiyobyabwenge
- Amakimbirane yo mu ngo
- Ubwicanyi ndengakamere
- Ubwomanzi mu buryo butandukanye
- Uburwayi bwo mu mutwe
- Kwiyahura
- Ibindi
Ubwo bucukumbuzi ni bwo bwonyine bushobora gutuma tubona umuti urambye kuri ibyo bibazo bibangamiye umuryango w'abantu.
|